Tems uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki w’Isi na Afurika by’umwihariko, yemeje ko azataramira i Kigali mu 2025.
Ni amakuru Tems yemeje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza igitaramo afite muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2025.
Nyuma yo gutangaza iki gitaramo, Tems yahise avuga ko mu minsi ya vuba azatangaza amatariki y’ibitaramo ateganya gukorera mu Rwanda, Nigeria, Ghana na Kenya.
Ibi Tems abigarutseho nyuma y’igihe bivuzwe ko yagombaga gutaramira i Kigali mu Ukwakira 2024 icyakora biza kurangira bidakunze kubera urutonde rw’ibitaramo yari afite.
Uyu muhanzikazi amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka Isi ayimurikira album ye nshya yise ’Born in the wild Tems’ yakoreye i Burayi.