wex24news

Meddy ati “Nubwo nahindutse hari abantu batabyemera”

Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy yagarutse ku rugendo rwo kwiyegereza Yesu Kirisitu nk’umucunguzi, ahamya ko urugo rwe yaruhinduye paradizo.

Igihe kimwe Meddy yari arimo gusenga yumva ijwi rimubaza niba ashaka kuba inshuti, umuvandimwe cyangwa gukomeza kwibera uw’Isi.

Meddy yemejeko byamufashe igihe kitari gito ngo yiyumvishe ibyijwi yari amaze kumva ,yagize ati ”Byantwaye igihe kinini kumva ko ndi inshuti ya Yesu”.

Meddy waganiriye na Boarding Pass Nation, mu kiganiro cyabereye muri Amerika, yahishuye byinshi abantu bamwibazaho birimo intambara ahora arwana iyo ahuye n’inshuti ze zo hambere bajyaga bahura banywa inzoga.

Ati ”Uzi ko na n’ubu bikinsaba kwisobanura ko naretse inzoga? Benshi mu nshuti zanjye za kera zinzi nywa inzoga, ntabwo bakiriye ko nahindutse nakiriye Yesu. Nkiri muto najyaga mbwira mama ko ndi kubona Yesu mu nzozi noneho Mama akambwira ngo ndabyizeye rimwe uzakorera Umwami Yesu”.

Meddy yasobanuye ko imbuga nkoranyambaga zerekana ishusho y’ikinyoma ku bakundana nyamara hari imiryango ibayeho neza.

Ati”Ukuri rero ni uku, imbuga nkoranyambaga zirababeshya. Jyewe nakuze hari abo nigiraho nyamara nsanga ntabwo bishimye kuko batakiriye Yesu. Bigusaba kutikunda ukitangira umuryango. Jyewe nahisemo guhindura umuryango wanjye paradizo”.

Meddy yavuze ko yita ku mukobwa we n’umugore we, bimwereka ikigero Imana imukunda.

Ati ”Jyewe nahisemo gukunda umukobwa wanjye n’umugore wanjye, bimpa ishusho y’urukundo Imana inkunda.”

Yakomeje agira ati “Nubwo nahindutse hari abantu batabyemera. Naretse inzoga ariko inshuti zanjye ntizibyemera, ndacyarwana no kwisobanura ahantu hose. Iyo ngiye ahantu mbona abantu bakimfata nka Meddy wa kera kugeza bafashe iya mbere bakamvugisha”.

Meddy yasabye abantu bose kwemera Imana kuko utayemera izamwihakana imbere y’Abamalayika. Yabwiye abamukunda ko yahisemo gukurikira Yesu Kirisitu adateze gusubira inyuma.

Ati ”Iyo ubanye neza n’Imana biroroha kuganira na yo”.

Meddy yahishuye ko yahoze ari umuntu abantu batazi kuko bamwibeshyagaho cyane. Urugendo rwo gukorera Imana yavuze ko yarufashijwemo n’umugore we kuko yamwizereyemo.

Ati”Hari abitiranya ko umuntu uririmba Gospel aba ari umukirisitu, oya si byo, hari abakoresha Bibiliya mu kwica, mu gufata ku ngufu, Bibiliya ikoreshwa mu buryo butandukanye, bisaba guhinduka wowe ubwawe, ibintu byose ukora ukamenya ko utari umuhanzi ahubwo uri umuntu w’Imana. Wowe gaburira roho yawe Ijambo ry’Imana ntuzicuza”.

Meddy yavuze ko kuvuga Imana mu kanwa bihabanye n’ukuri iyo utari mu murongo w’Imana bitewe n’uko iba ireba mu mutima wawe, asanga rero nta mpamvu yo kwishushanya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *