Drake yongeye gutanga ikirego cya kabiri ku kigo aregamo sosiyete ya Universal Music Group (UMG), ashinja icyaha cyo kumusebya, byose bishingiye ku bibazo bisanzwe biri hagati y’uyu Muraperi na mugenzi we.
Iki kirego cyatanzwe muri Leta ya Texas, kirega UMG kunanirwa guhagarika ikwirakwizwa ry’indirimbo ya Kendrick Lamar yitwa ‘Not Like Us’ Drake avuga ko irimo amagambo amusebya kandi atari ukuri.
Byongeye kandi, Drake ashinja UMG kuba yarakoze gahunda yitwa ‘pay-to-play’ hamwe na iHeartRadio kugira ngo bamenyekanishe iyo ndirimbo ya Lamar ku maradiyo.
Iki kirego gikurikiye ikindi cyatanzwe mbere muri Leta ya New York, aho Drake yareze UMG na Spotify ayishinja gushaka kuzamura ubwamamare bw’indirimbo ya ‘Not Like Us’ mu buryo butemewe n’amategeko, hakoreshejwe uburyo bwa bots n’ubwishyu butamenyeshejwe.
UMG yahakanye ibi birego byose, ivuga ko ibikorwa byayo byo kwamamaza bikurikiza amahame, ndetse ko “abafana ari bo bihitiramo indirimbo bumva.”
Izi manza ni igice cy’ikibazo kimaze igihe hagati ya Drake na Kendrick Lamar, aho aba bahanzi bombi bagiye basohora indirimbo zirimo ubutumwa bwibasirana ndetse n’amagambo atandukanye mu ruhame.
Icyo izi manza zizatangaza kiracyategerejwe, ariko zigaragaza imbogamizi ziri hagati y’abahanzi ndetse n’uruhare rwa sosiyete z’umuziki mu bikorwa byabo.