Nyuma y’iminsi irenga ibihumbi bibiri itazi uko intsinzi isa imbere ya AS Kigali, ikipe y’Ingabo yahagaritse ako gahigo kabi yari ifite.
Ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2024, ni bwo hasojwe imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo.
Muri ibiri yabaye, uwari uhanzwe ni uwahuje AS Kigali yari yakiriye APR FC guhera Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.
Wari umukino ufite igisobanuro ku mpande zombi, ariko byagera ku ikipe y’Ingabo ho bikaba akarusho kubera uko yatangiye shampiyona y’uyu mwaka.
Abasore ba Darko Nović batangiye basatira, ndetse ku munota wa 13, Niyibizi Ramadhan arekura ishoti rigana mu izamu ariko Adolphe Hakizimana awufata neza.
Ku munota wa 35, ikipe y’Ingabo yabonye undi mupira uteretse ariko Niyomugabo Claude ntacyo yawubyajemo. Ku munota wa 38, AS Kigali na yo yabonye umupira uteretse ariko Marc Nkubana awuteye, Pavelh Ndzila awufata utamugoye.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.
Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri, acungana cyane ariko APR FC ikomeza kwisirisimba ku izamu rya AS Kigali biciye kuri Mamadou Sy na bagenzi be.
Akagozi kacitse ku munota wa 63 ubwo Niyigena Clèment yatsindiraga igitego APR FC, maze abakunzi ba yo bajya mu bicu.
Kubona igitego kuri uyu munota, byatangaga ibimenyetso by’uko ikipe y’Ingabo ishobora kuba igiye gukoraho akahigo kabi yari ifite.
Yakomeje gucunga igitego cya yo, maze iminota 90 irangira yegukanye amanota atatu yuzuye, ivanaho agahigo kari kamaze iminsi 2170 idatsinda AS Kigali.
Iyi ntsinzi, isobanuye ko APR FC yahise ifata umwanya wa Gatanu n’amanota 17 mu mikino umunani imaze gukina. Izagaruka mu kibuga tariki ya 4 Ukuboza ikina na Police FC.