Banki Nkuru ya Iraq yashyizeho ibwiriza ribuza ibigo by’imari byemewe mu gihugu guhererekanya amafaranga n’urubuga rwa TikTok cyangwa abafite aho bahuriye narwo, ibizatuma abakoresha urwo rubuga badashobora kwishyurwa muri icyo gihugu.
Ni ibwirizwa ryasinywe na Guverineri wungirije w’iyo banki, Ammar Hamad Khalaf, rikaba rivuga ko ibigo by’imari byose bibujijwe kwakira cyangwa kohereza amafaranga aturutse kuri TikTok cyangwa ibigo bikorana nayo muri ako kazi.
Uru rubuga rumaze iminsi rugerwa amajanja muri Iraq cyane cyane nyuma y’uko rushinjwe kugira uruhare mu kwica amahame agenderwaho n’icyo gihugu, aho rufite igice kinini cy’abatarushyigikiye biganjemo abagendera ku mahame akaze y’idini ya Islam.
Aba barimo na Minisitiri w’Itumanaho, Hiyam al-Yasiri, uherutse kumvikana ashinja TikTok kugira uruhare mu kwangiza imibereho y’abaturage ba Iraq, ibyaciye amarenga ko Guverinoma ya Iraq ishobora gushyiraho amabwiriza atorohereza abakoresha urwo rubuga.
Hagati aho, abanenga iki cyemezo bavuga ko cyafashwe nyuma yo kubona uburyo urubuga rwa TikTok rwifashishwa mu bikorwa byo gutegura imyigaragambyo, bityo ntirwizerwe n’inzego za leta.
Abaturage benshi, cyane cyane urubyiruko, bamaze iminsi bagaragaza kutishimira ibyemezo bifatwa na Leta ya Iraq birimo umushinga w’itegeko uherutse kugaragazwa, ushobora kwemerera abana b’imyaka icyenda gushakwa n’abagabo.
Abanenga iki cyemezo bavuga ko kigamije no kuburizamo imyigaragambyo ishobora guterwa n’urubyiruko, cyane ko rwakunze kwifashisha TikTok mu kuganira kuri iki cyemezo ndetse no kugaragaza uburyo rutacyishimiye.