wex24news

Ingabo za Syria zambuwe Umujyi wa Aleppo

Ingabo za Syria zavuye mu mujyi wa Aleppo nyuma y’igitero cy’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad .

Ingabo za Syria zambuwe Umujyi wa Aleppo

Igisirikare cya Syria cyemeye ko inyeshyamba zinjiye mu “bice binini” by’uwo mujyi, wa Kabiri mu bunini muri icyo gihugu, ariko cyasezeranyije kuzigarukana (kuzitera na cyo).

Icyo gitero cy’inyeshyamba ni yo mirwano ya mbere ikomeye cyane ibaye mu ntambara yo muri Syria muri iyi myaka ya vuba aha ishize nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Abantu barenga 300, barimo n’abasivile nibura 20, ni bo bamaze kwicwa kuva icyo gitero cyatangira ku wa gatatu w’iki cyumweru, nkuko umuryango ufite icyicaro mu Bwongereza ukurikiranira hafi ibibera muri Syria (Syrian Observatory for Human Rights, SOHR) ubivuga.

Ku wa Gatandatu, Perezida Assad yasezeranyije “kurwana ku mutekano [wa Syria] n’ubusugire [bwayo] imbere y’abaterabwoba bose n’ababashyigikiye”.

Ibiro bye byasubiyemo amagambo ye agira ati: “[Igihugu] gifite ubushobozi, hamwe n’ubufasha bw’inshuti zacyo, bwo kubatsinda no kubarimbura, uko ubukana bw’ibitero byabo by’iterabwoba bwaba bumeze kose.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani Abbas Araghchi yitezwe kugirira uruzinduko mu murwa mukuru Damascus wa Syria kuri iki cyumweru kuganira kuri icyo gitero.

Intambara yo gusubiranamo kw’abaturage ba Syria, imaze kwicirwamo abantu bagera ku 500,000, yatangiye mu mwaka wa 2011, nyuma yuko ubutegetsi bwa Assad busubizanyije guhashya kurimo urugomo ku myigaragambyo y’abaharanira demokarasi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *