wex24news

dorcas na veastina kunshuro yabo ya mbere bagiye gutaramira hanze yu rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, itsinda ry’abaramyi rizwi nka ‘Vestine na Dorcas’ bari kumwe n’umujyanama wabo akaba n’umunyamakuru, Murindahabi Irene berekeje i Bujumbura.

Mbere y’uko bahaguruka i Kigali, Murindahabi yatangarije itangaza makuru ko aba bahanzikazi biteguye gukorera i Burundi igitaramo gikomeye cyane ko ari ubwa mbere bagiye gutaramira hanze y’u Rwanda. iki gitaramo kizaba ku wa 23 ukuboza 2023

Ati “Twiteguye gutanga ibyishimo i Burundi, nibaza ko ari ubwa mbere tugiye gutaramira hanze y’u Rwanda, gusa nta kigoye kirimo kuko imiziki yo ni iyacu. Abakunzi b’umuziki wa Gospel icyo nabasaba ni ukuzitabira ku bwinshi igitaramo cyacu.”

Iri tsinda rigiye gutaramira i Bujumbura nyuma y’umwaka rikoze igitaramo cyo kumurika album yaryo ya mbere yise ‘Nahawe ijambo’, yagiye hanze mu Ukuboza 2022.

Kuva batangiye umuziki kugeza uyu munsi, iri tsinda ni rimwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane ko bari no mu bahatanira igihembo mu Isango na Muzika Awards.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *