wex24news

Sgt Minani Gervais yasabiwe igifungo cya burundu

Ubushinjyacyaha bwa gisirikare bwasabiye Sgt Minani Gervais igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kuba Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais, wakekwagaho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024 i Nyamasheke, ni bwo Urukiko rwa gisirikare rwamuburanishirije mu ruhame mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi ari naho icyaha cyabereye, aho yari ukurikiranyweho icyaha cyo kurasa abantu 5 bakitaba Imana.

Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa saa yine rubaye nyuma y’uko bikekwa ko Sgt Minani Gervais yarashe abaturage 5 mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi mu ijoro ry’itariki 12 rishyira iya 13 mu Ugushyingo 2024.

Uruhande ruregwa rwatangaje ko uregwa atiteguye kubera impamvu z’uburwayi, ariko ubucamanza bwo bwagaragaje ko ayo ari amayeri yo gutinza urubanza kuko n’ubundi uwo Sgt Minani yakunze kugaragaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe, ariko raporo ziva mu baganga zikagaragaza ko ari muzima.

Nyuma yuko uruhande rw’abacamanza rwafashe umwanzuro wo gukomeza kuburanisha urubanza, umwunganizi wa Sgt Minani witwa Murigande Jean Claude yahise yikura mu rubanza.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyaha Sgt Minani Gervais aregwa, ni ibyaha 3 birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru, kwangiza, kwiba ndetse no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisikare.

Urubanza rwakomeje, Minani Gervais adafite umwunganira mu mategeko. Uruhande rw’ubushinjacyaha rugaragaza ibimenyetso bishimangira ibyaha Sgt Minani Gervais aregwa.

Sergent Minani yahawe umwanya ngo yisobanure abanza gusaba imbabazi imiryango yahemukiye n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’uko yahohotewe bikomeye n’abari mu kabari uhereye kuri nyirako cyane ko yatutswe akanakubitwa.

Umushinjacyaha yasobanuriye Urukiko ko uregwa ntacyo yakorewe gikomeye cyari gutuma ava mu kabari akajya kwambara impuzankano za gisirikare no kuzana imbunda akarasa abo bari bakimbiranye. Umushinjacyaha yashimangiye ko Sergent Minani Gervais yihoreye akoresheje imbaraga z’umurengera.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwa gisirikare guhamya Sgt Minani ibyaha bitatu by’impurirane maze agahabwa igihano gisumba ibindi ri cyo cyo gufungwa burundu.

Abaturage bishimiye ko iburanisha ryabereye aho icyaha cyakorewe kandi bizeye ubutabera.

Urukiko rwa gisirikare rwanzuye ko icyemezo kuri urwo rubanza cyizasomwa tariki 9 Ukuboza, n’ubundi mu Kagari ka Rushyarara, mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke aho icyaha cyabereye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *