Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yageze muri Angola mu ruzinduko rw’amateka yakiranwa urugwiro rwinshi mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Ni mu ruzinduko rwe rwa mbere ndetse rukaba rufatwa nk’urwa nyuma akoreye ku mugabane w’Afurika nka Perezida wa Amerika kuva yajya ku butegetsi mu 2021.
Nyuma yo gutambuka ku itapi itukura, no kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, Perezida Biden na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola, baherekejwe n’abadipolomate b’impande zombi.
Perezida Biden yabwiye João Lourenço ko atewe ishemo no kuba ari we Mukuru w’Igihugu cy’Amerika mu mateka ugendereye Angola.
Yagize ati “Ntewe ishema ryinshi no kuba Perezida wa mbere w’Amerika usuye Angola, kandi nishimiye cyane ibyo twakoze byose mu kuvugurura ubufatanye bwacu kugeza kuri uru rwego. Ibyiza byinshi biri imbere, ni byinshi twakora.”
Madamu Brown umujyanama mukuru muri White House, ushinzwe Afurika yatangaje ko Biden afata Angola nk’ikimenyetso ndashidikanywaho cy’umubano ushingiye ku bufatanye na Leta ya Washington.
Gusa ku ruhande rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Angola yabwiye ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu ko kuba Biden atazatega amatwi imiryango ya sosiyete sivile ku mpungenge zayo, ari amahirwe akomeye azaba arase.
Babishingira kuba muri gahunda ze muri muri uru ruzinduko, azibanda ku bikorwa by’ubufatanye hagati y’Igihugu cye na Angola, birimo umuhanda wa gariyamoshi wa Lobito.
Ernesto Mulato wo mu ishyaka UNITA yagize ati: “Umuhanda wa gariyamoshi w’umuhora wa Lobito. Ni cyo kintu rukumbi cyitaweho mu ruzinduko rwa Biden muri Angola.”
Perezida Biden, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, azasura Umujyi wo ku cyambu cya Lobito, aho uyu muhanda mushya wa gariyamoshi watewe inkunga n’Amerika uzajya ugeza amabuye y’agaciro avuye rwagati muri Afurika.
Madamu Brown yabwiye Voice of America ko ibibazo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu buri gihe Perezida Biden abigaragaza mu biganiro byihariye agirana n’abakuru b’ibihugu aba yasuye.
Yagize ati: “Ntajya aca ku ruhande mu kuganira na bagenzi be ku bibazo bya demukarasi n’uburenganzira bwa muntu. Kandi nibwira ko ibyo bihuye neza n’uburyo yagiye akora mu gihe kirekire cyane amaze mu mirimo ya Leta.”