Harmonize yanditse kuri Instagram ubutumwa busubiza abavuga ko akundana n’umunyamiderikazi witwa “Malaika”.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze byinshi ku bavuga ko akundana na Malaika.
Yagize ati: “Yego Malaika ni umukobwa mwiza cyane, anafite umubiri munini, mu by’ukuri sinkunda ibyo abantu bari kuvuga ntabwo ndi mu rukundo.
Mvugishije ukuri ndiyubashye muri buri kimwe, ndi umuhungu wiyubashye kandi ndanabyubaha ariko mvugishije ukuri ntabwo dukundana, turi nshuti, za nshuti zo ku rwego rwo hejuru, iyo ngize icyo mukeneraho icyo aricyo cyose ndakibona bijyanye n’ubushobozi bwe, mpamagara rimwe akaba ahari igihe icyo aricyo cyose”.
Harmonize yakomoje ku gikorwa abantu benshi bari kwitabira muri iyi minsi cyo kwibagisha bakongeresha bimwe mu bice by’umubiri cyangwa bakabigabanyisha.
Yakomoje cyane cyane ku bantu b’igitsina gore agira ati: “Mama umbyara yari mwiza kandi ni na mwiza uyu munsi na Data umbyara yakoze amahitamo meza yo kumuhitamo, namwe mwabyumva”.
“Ndaburira abari n’abategarugori, ndagira ngo ngire icyo mbasangiza. Niba wumva utuje kandi utekanye, uko usa ntacyo bivuze haba kugira ikimero cyangwa kutakigira. Niba utuje ni cyo kintu cy’ingirakamaro kuri iki gihe.
Niba hari igituma wumva udatekanye genda utegereze niba utabishoboye genda ugikore. Kwibagisha ntibigukwiriye mukobwa, koresha ubwonko mbere y’uko bugukoresha, nanga iyo abahungu bari kubikinamo babiseka ntabwo ari byiza”.
Uyu muhanzi yatanze urugero ku mukunzi we batandukanye ko nawe yumvaga adashimishijwe n’uko yari ateye ngo nuko amugezaho igitekerezo ko ashaka kwibagisha.
Harmonize yakomeje avuga ko adakundana na Malaika agira ati: “Buri muntu afite ibice bibiri icyiza n’ikibi, icyo umuntu akwiye gukora ni ukwita ku gice kiza, uko wita ku heza ni bwo uzumva ubuzima bwawe buba bwiza.
Malaika ampamagara “baby” nkumva ko ari inshuti yanjye kandi ntewe ishema nawe igihe cyose mubwira ko yagize amahitamo meza ariko sinkunda ibyo abantu batuvugaho.
Aratuje ni nshuti yanjye ariko mu by’ukuri sinkunda uko abantu bitirira ubwiza bw’umukobwa wibagishije n’umugisha wahawe n’Imana”.