wex24news

Abadepite basabye ko umwanzuro wo gufunga amashuri usubirwamo

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri y’Uburezi gusubiramo umwanzuro yafashe wo gufunga amashuri agera kuri 348.

Image

Ku wa 03 Ugushyingo ni bwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri arimo n’acumbikira abanyeshuri nyuma y’isuzuma bakoze muri izi mpera za 2024 bagasanga ibikorwa remezo bidahagije, kuba adafite za kizimyamwoto, amacumbi adahagije, ndetse hari n’amwe mu mashuri acumbikirana abana kandi atabyemerewe n’ibindi.

Uyu mwanzuro utaravuzweho rumwe watumye Abadepite basaba ko icyo cyemezo cyasubirwamo kuko gishobora kugira ingaruka ziremereye.

Ababyeyi bakomeje gutunga agatoki Minisiteri y’Uburezi ndetse bagaragaza ko iki cyemezo kibangamye kandi kizagira ingaruka ku bana n’imiryango yabo cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro aho baba bakeneye gucumbikirwa bitewe n’urugendo rurerure bakora bagana mu miryango yabo.

Ni mu gihe Abadepite bagaragaza ko bifuza ko harebwa uburyo amashuri yakomeza gukorera mu buryo bwubahiriza amategeko n’ubuziranenge aho gufungwa burundu.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ryo mu gace ka Endarasha yasize abana 21 bahasize ubuzima.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *