Jay-Z yagaragaye mu kirego gishinja Diddy gusambanya umukobwa w’imyaka 13, aho ashinjwa gufatanya n’uyu muraperi mugenzi we iki cyaha cyakozwe mu myaka irenga 20 ishize.
TMZ yatangaje ko uyu mugore wagannye inkiko imyirondoro ye itaratangazwa, ari gukoresha amazina ya Jane Doe. Agaragaza ko yahohotewe mu 2000 nyuma y’ibirori bya MTV Video Music Awards.
Uyu mugore yari yashyikirije ikirego cye urukiko mu Ukwakira uyu mwaka, avuga ko Diddy n’icyamamare cy’umugabo ndetse n’undi mugore bamuhohoteye.
Kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza, yongeye gutanga ikirego agaragaza byeruye ko iki cyamamare kindi atari yatangaje mbere ari Jay-Z.
Iki kirego kikijya hanze Jay-Z yacyamaganiye kure avuga ko atari byo, ko yiteguye kugaragaza ko ari umwere.
Ati “Ikimbabaje ni umuryango wanjye. Njye n’umugore wanjye [Beyonce] tuzicarana n’abana tubiganiraho, cyane ko umwe muri bo ageze mu myaka aho inshuti ze zizabona ibi mu itangazamakuru zikamubaza ibibazo ku ishingiro ry’ibi birego.”
Yakomeje avuga ko abana badakwiriye kubona ibintu nk’ibi bakiri mu myaka mito, kuko hari ingaruka bibagiraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Mu minsi ishize Umunyamategeko Tony Buzbee yari yajyanye P.Diddy mu rukiko afite ibirego by’abantu barenga 120 barega uyu mugabo kubahohotera, ndetse icyo gihe yagaragaje ko ibyamamare bimwe byahiye ubwoba bitangira kwishyura ngo bitagaragara mu kirego cy’uyu mugabo.
Icyo gihe kandi Tony Buzbee yagaragaje ko ateganya gutanga ibirego birimo iby’abandi bana bahohotewe 25 batarageza imyaka y’ubukure. Yavugaga ko yanditse amabaruwa aburira abashobora kuzisanga bareganwa na P.Diddy.
Yagaragaje ko hari abantu benshi bazwi n’ibigo bikomeye byari bizi iby’amabi, yaberaga kwa P.Diddy mu birori yakoreraga iwe bizwi nka “Freak Off” ariko ntibagire icyo babikoraho.
Diddy w’imyaka 55 yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024, i Manhattan mu Mujyi wa New York.
Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.