Dan Ashworth wari Umuyobozi wa Siporo muri Manchester United yeguye kuri iyi mirimo nyuma y’amezi atanu gusa ageze muri iyi kipe.
Muri Nyakanga 2024, ni bwo Manchester United yatangaje ko yakiriye Dan nk’umuyobozi mushywa wa siporo agafasha iyi kipe gutera imbere, ndetse bivugwa ko yanatanzweho agera kuri miliyoni 3£, ava muri Newcastle.
Nk’uko ikinyamakuru The Athletic cyabyanditse, uyu mugabo w’imyaka 52 ntabwo yemerwa n’Umuyobozi Mukuru, Sir Jim Ratcliffe, by’umwihariko ku mikorere ye ku isoko ry’abakinnyi riheruka.
Binyuze mu bwumvikane bw’impande zombi, basheshe amasezerano bari bafitanye ndetse ikipe imwifuriza “ishya n’ihirwe ku hazaza he”.
Ashworth azwiho kubaka amakipe cyane kuko yabikoze muri Newcastle yagezemo mu 2022 avuye muri Brighton & Hove Albion, yari ivuye mu Cyiciro cya Kabiri ayishyira ku rwego itangira kwitabira amarushanwa yo ku Mugabane w’i Burayi.
Si ibyo gusa kuko yanubatse amakipe mato y’u Bwongereza yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 na 20 mu 2017.
Ashworth yakoranaga bya hafi n’ikipe ishinzwe gushaka no kurambagiza abakinnyi (Scouting Team). Iyi kipe ivuga ko igifite ikibazo cyo kugura abakinnyi bakayihombera kandi yarabatanzeho akayabo.