Horaţiu Potra ukuriye abacanshuro b’Abanyaburayi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje ngo bayifashe guhangana n’umutwe wa M23, yatawe muri yombi na Polisi ya Romania.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi ku busabe bw’ubushinjacyaha bwa kiriya gihugu.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wahawe na Leta ya Congo ikiraka cyo gucunga ikibuga cy’indege cya Goma, gutoza abasirikare ba FARDC kurashisha imbunda ziremereye ndetse no gusana indege z’intambara za FARDC; yemejwe n’abanyamategeko be.
Aba basobanuye ko itabwa muri yombi rye rishingiye ku byaha aregwa birimo kugumura rubanda ndetse no kunanirwa kubahiriza amabwiriza yerekeye gutunga imbunda ndetse n’amasasu abashinzwe kugenza ibyaha basanze mu modoka ye; ndetse n’ubutumwa aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Facebook.
Andi makuru avuga ko itabwa muri yombi rya Horaţiu Potra ryaba rifite aho rihuriye no gushyigikira Călin Georgescu, umunyapolitiki ushyigikiwe n’u Burusiya uhabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora Romania.
Georgescu ni we wari wegukanye intsinzi mu cyiciro cya mbere cy’amatora yabaye mu kwezi gushize, gusa birangira Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga muri iki gihugu rutesheje agaciro ibyari byayavuyemo nyuma yo gutahura ko u Burusiya bwayivanzemo bugahindura amajwi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Urukiko kandi rwahise runasubika by’agateganyo icyiciro cya kabiri.
Abanyamategeko ba Potra icyakora bavuga ko uyu mugabo ntaho ahuriye n’uriya munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Romania.