wex24news

Umusifuzi watutse Liverpool na Jürgen Kloop yirukanywe burundu

Ishyirahamwe ry’Abasifuzi muri Shampiyona y’u Bwongereza ryirukanye burundu David Coote uherutse kugaragara mu mashusho yibasira ikipe ya Liverpool ndetse na Jürgen Klopp wahoze ari umutoza wayo.

Image

Amushusho yagiye hanze bivugwa ko ari ayo mu 2020, yagaragaje uyu musifuzi avuga ko atishimiye uko Klopp yakiraga ibyemezo byafatwaga ndetse akamuvugisha amukankamira cyane.

Yagize ati: “Nari umusifuzi wa kane ariko Liverpool ni umwanda. Nasifuye uwo mukino ari muri guma mu rugo ariko Klopp yambwiraga nabi cyane, anshinja kubiba kandi njye sinjya mvugana n’abantu barakaye. Nakoreshaga uko nshoboye kose ngo simwegere yewe nari nambaye n’agapfukamunwa.”

Ku mugoroba wo Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukuboza, iri shyirahamwe ryashyize hanze itangazo rivuga ko uyu musifuzi yirukanywe burundu nyuma yo gukorwaho iperereza bagasanga yarakoze amakosa akomeye.

Atı: ”Nyuma y’iperereza ryimbitse ku myitwarire ya Coote, akazi ke mu ishyirahamwe ry’Abasifuzi kahagaritswe burundu.

Ibikorwa bya Coote byagaragaye ko binyuranyije cyane n’amasezerano y’akazi, aho n’umwanya we wabonaga bidashoboka.”

Iri shyirahamwe ryakomeje rivuga ko bazakomeza gushaka Coote mu mibereho ye kandi ko afite uburenganzira bwo kujurira iki cyemezo.

Atı: ”Gushyigikira Coote bizakomeza kuba ingirakamaro kuri twe, afite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyo guhagarika akazi.”

Uyu mukino wababaje Liverpool cyane kuko yifuzaga gukora amateka yo kugeza amanota 100 nyuma ya Manchester City.

Uyu mugabo w’imyaka 42 bivugwa ko atumvikama na Liverpool kuko asanzwe ari umufana wa Nottingham Forest bityo akaba adasifura imikino yayo neza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *