Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,, Amb Olivier, Nduhungirehe yashimye icyemezo cy’Ubutabera bw’u Bufaransa bwagejeje Charles Onana mu rukiko ndetse akaba kuri uyu wa Mbere yahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Amb Nduhungirehe, iki cyemezo cyamufatiwe kizaca intege abahakana bakanapfobya Jenoside.
yagize ati “Ni icyemezo cyiza nizera ko kizaca intege abahakana Jenoside barimo abanyamakuru, abanditsi n’abanyepolitiki bari mu Burayi no mu Karere kacu.”
Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije uyu umushakashatsi ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano no guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ibyaha yakoze abinyujije mu gitabo yasohoye tariki ya 30 Ukwakira 2019, gifite umutwe ugira uti “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parles”.
Urubanza rwa Onana w;umunya-Cameroun rwatangiye tariki 7 Ukwakira 2024, rumara iminsi ine.
Urukiko rw’i Paris rwahamije Charles Onana icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, rumuhanisha kwishyura imibyizi 120, buri mubyizi ungana na amayero 70
Ku rwego rwa gisivili, yategetswe kwishyura indishyi imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Bwana Damien Serieyx, umukosozi w’igitabo cya Onana cyitwa La vérité sur l’opération Turquoise – Quand les archives parlent, na we ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byamuhamye akaba yategetswe kwishyura ama euro 5000 .