Ku munsi wa gatanu w’Irushanwa rya Cricket “ILT20 Continent Cup”, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinze iya Nigeria ku kinyuranyo cy’abakinnyi batandatu, yegukana intsinzi ya kabiri muri rusange.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Gahanga ku wa Mbere, Ikipe y’u Rwanda yatsinze tombola, ihitamo gutangira umukino ijugunya udupira, bizwi nka “Bowling” ku buryo ibuza Nigeria yakubitaga udupira gukora amanota menshi.
Igice cyambere cyarangiye Nigeria yashyizeho amanota 149 mu dupira 120, mu gihe u Rwanda rwasohoye abakinnyi bayo umunani.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye igice cya kabiri isabwa amanota 150 ngo itsinde uyu mukino.
Ntibyigeze bibasaba gukina udupira twose uko ari 120 kuko nyuma yo gukina 114, abasore b’u Rwanda bari bamaze gukuramo ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Nigeria.
U Rwanda rwashyizeho amanota 152, mu gihe Nigeria yari yasohoye abakinnyi barwo bane, bityo rutsinda umukino ku kinyuranyo cy’abakinnyi batandatu bari basigaye.
Abakinnyi babiri b’u Rwanda, Ndikubwimana Didier na Manishimwe Oscar bujuje amanota 1000 mu marushanwa yose ya T20.
Mu mukino wari wabanje, Uganda yatsinze Botswana ku kinyuranyo cy’amanota 108.
Igice cya mbere cyari cyarangiye Uganda yashyizeho amanota 229 muri ‘overs’ 20 zingana n’udupira 120, ariko Botswana yasohoye abakinnyi bayo batatu.
Botswana ntiyigeze ibasha gukuraho icyo kinyuranyo kuko muri ‘overs’ 20 yakinnye mu gice cya kabiri, yashyizeho amanota 121 gusa, Uganda yasohoye abakinnyi bayo barindwi.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2024, ni ikiruhuko ku makipe yose mu gihe irushanwa rizakomeza ku wa Gatatu hakinwa umunsi waryo wa gatandatu, aho u Rwanda ruzisobanura na Botswana naho Uganda ihure na Nigeria.
Iyi mikino yose iri kubera i Gahanga, izatanga amanota yo ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Cricket (ICC).
Muri aya makipe ari gukina, Uganda ni yo iri imbere ku rutonde rwa ICC kuko ibarizwa ku mwanya wa 22 ku Isi, Nigeria ikaba iya 36, Botswana ikaba iya 50 naho u Rwanda rukaba ku mwanya wa 63.