Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko buri cyumweru abantu bari hagati ya 4-5 bandura indwara ya Mpox, abarenga 95% bandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina.
Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Edson Rwagasore, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri RTV kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024.
Yavuze ko ikigaragara ari uko ubu imibare ya Mpox isa naho iri kuzamuka ugereranyije nuko byari bimeze mbere, ari mu Rwanda ari no mu bindi bihugu by’abaturanyi.
Ati: “Buri cyumweru ntitubura abarwayi bari hagati ya 4-5 dusuzuma tugasanga yuko bafite uburwayi. Muri abo barwayi turi kubona, abenshi dusanga abarenga 95% ari abantu bandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina.”
Dr Rwagasore yakomeje asobanura ko n’ubwo icyorezo cya Marburg ubu cyarangiye burundu cyaje gisanga hari ikindi cy’ubushita bw’inkende (Mpox), bitabujije ko byose bikomeza kurwanywa.
Yagize ati: “Ikigaragara ni uko icyorezo cya Marburg cyari kimaze iminsi dufite mu gihugu ni uko bigaragara ko twagitsinze. Ndabivuga nshimangiye kubera yuko mu bipimo byinshi dufata mu bitaro ahantu hatandukanye dusanga nta murwayi.”
Yongeyeho ati: “Ikindi ni uko mu bantu bagiye bahura n’abarwayi twari dufite abarenga 1700 bose, nyuma yaho twarabakurikiranye nta n’umwe wagize ibimenyetso, biduha icyizere ko habura iminsi ibarirwa ku ntoki kuko mu minsi 10 iri imbere OMS izatangaza ko ikibazo cya Marburg cyarangiye burundu mu gihugu.”
Yabvuze kandi ko ibi byorezo bisiga amasomo, ariko ko u Rwanda rwiteguye neza rufite ingamaba zo guhangana n’ibyorezo.
Ati: “Kuba abantu benshi bakira bigaragaza ko igihugu cyari kiteguye cyane cyane ku masomo twigiye mu gihe cya Covid-19, aho twagiye twubaka ubushobozi mu kuvura, twubaka ubushobozi ku mavuriro byaduhaye ubushobozi mu gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Marburg ku buryo byatumye abenshi bavuwe barakize.”
Icyorezo cya Mpox cyagaragaye mu Rwanda ku itariki ya 27 Nyakanga 2024.