wex24news

Air Tanzania yabujijwe gukorera ingendo i Burayi

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wabujije indege za Air Tanzania kunyura mu kirere cyawo, kubera kutubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge agenga sosiyete zemerewe gukorera muri icyo kirere.

Air Tanzania ni imwe muri sosiyete z’indege zashyizwe ku rutonde ruzwi nka EU Air Safety List, rugaragaza ibigo bitemerewe gukorera ingendo z’indege mu Burayi.

Kugira ngo ikigo gishyirwe kuri urwo rutonde harebwa amasuzuma yagiye akorwa n’urwego rushinzwe iby’indege mu gihugu icyo kigo gikomokamo ndetse no kureba niba iyo sosiyete isanzwe ifite ubudakemwa mu by’ingendo zo mu kirere.

Bivuze ko Air Tanzania nta ngendo yemerewe gukorera mu Burayi, ndetse bikaba n’ikimenyetso ku bagenzi mpuzamahanga bajyaga bayikoresha ko bakwiriye kwigengesera.

Mu gihe sosiyete ishyize mu bikorwa ibibazo yagaragarijwe, ishobora kuvanwa kuri urwo rutonde.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *