Mu rwego rwo gukomeza imibanire mpuzamahanga no kuzamura umupira w’amaguru muri Afurika n’ahandi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyizeho icyicaro cyaryo gihoraho kuri uyu Mugabane [Permanent Regional Heaquarters] cyafunguwe i Rabat muri Maroc ku wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024.
Iki cyicaro kizaba kimeze nk’ikindi cya FIFA kiba i Paris, gifatwa nk’ikizagira uruhare mu kuzamura ibijyanye na tekinike n’imiyoborere ku mashyirahamwe ya ruhago ndetse no kuzamura urwego rw’umukino ku Mugabane wa Afurika.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino; Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwami bwa Maroc (FRMF), Fouzi Lekjaa na Aziz Akhannouch wari uhagarariye Guverinoma ya Maroc, ku wa Mbere bashyize umukono ku masezerano yemerera uru rwego ruyobora ruhago ku Isi kugira icyicaro gihoraho mu Mujyi wa Rabat.
Infantino yashimiye kandi Maroc iheruka gutsinda ku busabe bwo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2030, yongeraho ko yishimiye kuba “mu gihugu cye, Maroc, no ku mugabane we, Afurika.”
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, na we yashimiye Umwami Mohammed VI, guverinoma ya Maroc, abatuye iki gihugu na FRMF ku bwo guteza imbere umupira w’amaguru.
FIFA yaherukaga gushyira icyicaro nk’iki i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyicaro cyo muri Maroc kizashyigikira kandi imyiteguro yo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2030 ku bufatanye bw’Abanya-Maroc n’abandi baturutse hirya no hino.