wex24news

Umuyobozi wa GS Nyarupfubire ari guhigwa n’inzego z’umutekano akekwaho ubwicanyi

Umugabo w’imyaka 48 witwa Hakizimana Emmanuel wo mu Karere ka Kirehe, yakubitiwe mu rwuri rw’Umuyobozi wa GS Nyarupfubire, Gatare Jacques, kugeza ashizemo umwuka. Uyu yasize umugore n’abana bane.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rukundo mu Kagali ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, aho abaturanyi bavuga ko ngo Gatare yaba yari afite amakuru ko uyu muturage ajya ahabwa amata n’abashumba be bityo akagambirira kuzamufata aje muri iyi famu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizerimana, yemeje aya makuru mu kiganiro na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, avuga ko ko abishe Hakizimana barimo Gatare Jacques wari usanzwe ari Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyarupfubire.

Ati: “Mu masaha ya saa mbiri ni bwo Polisi yageze aho byabereye, aho ipererereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu muturage yakubiswe na nyirifamu afatanyije na bagenzi be. Nyuma yuko Hakizimana yagiye muri iyi famu mugitondo, bishoboka ko yari agiye gufata amata cyangwa ajyanywe n’ikindi, abashumba 2 bahamagaye Gatare azana n’uwitwa Augustin baramukubita kugera apfuye.”

Mu gihe hari hategerejwe ko umurambo ujyanwa kwa muganga, Gatare n’uwitwa Augustin bo batorotse naho abashumba 2 bo barafatwa.

SP Twizerimana yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko abagaragara mu bikorwa nk’ibi batazihanganirwa.

Yagize ati: “Icya mbere turihanganisha umuryango wabuze uwabo. Polisi kandi iributsa ko nta muntu wemerewe kwihanira nubwo yaba afitanye ikibazo na mugenzi we kuko amategeko ahari bagomba kugana inzego zibishinzwe. Ikindi ni uko Polisi itazihanganira na rimwe abakora ibikorwa by’urugomo binaganisha ku kuvutsa bagenzi babo ubuzima.”

Yongeyeho ati: “Abakekwaho ubu bwicanyi barakomeza gushakishwa kandi n’uwagira amakuru y’aho baherereye yabimenyesha inzego z’imwegereye byihuse bakaryozwa ibyo bakoze.”

Abaturage bavuga ko ukekwaho icyaha, Gatare Jacques, asanzwe ari umunyarugomo ndetse bakaba bamutinyaga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *