wex24news

Perezida Zelensky ntatumiwe mu birori by’irahira rya trump

Perezida Donald Trump watorewe kongera kuyobora Amerika yatangaje ko atigeze atumira Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky mu birori by’irahira rye, gusa avuga ko mu gihe yifuza kubyitabira atazamubuza.

US President Donald Trump and Ukrainian President Volodymyr Zelensky look on during a September 25 meeting in New York.

Trump watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Ugushyingo 2024 azarahirira kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama 2025, ibirori bizabera ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere yabajijwe niba yaratumiye Perezida Zelensky mu muhango w’irahira rye, ashimangira ko atamutumiye.

Ati “Oya ntabwo namutumiye. Niba ashaka kuza, nta kibazo nifuza ko yazaza.”

Amerika ni cyo gihugu cyahaye Ukraine inkunga nyinshi haba mu by’intwaro n’amafaranga kuva intambara n’u Burusiya yatangira. Trump yigeze gutangaza ko mu masaha 24 ya mbere ari ku butegetsi azahita yumvikanisha impande zombi zigahagarika intambara igiye kumara imyaka itatu.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byanditse ko Trump yatumiye Perezida w’u Bushinwa mu muhango w’irahira rye, ariko ntibiramenyekana niba azawitabira.

Amakuru avuga ko Ambasaderi w’u Bushinwa muri Amerika ari we ushobora kuzitabira ibi birori.

Hagati aho, ibiro bya Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya nta butumire bwo kwitabira irahira rya Trump byigeze byakira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *