Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B akaba na Producer John Legend ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Move Afrika kizabera muri BK Arena tariki 21 Gashyantare 2025.
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri gitegurwa n’Umuryango Global Citizen
Ku bufatanye n’Ikigo PGLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, afatanyije na Dave Free n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Ku nshuro ya mbere umwaka ushize wa 2023 iki gitaramo cyitabiriwe n’umuraperi w’umunya Amerika Kendrick Lamar.