wex24news

Jay Z yihakanye ubushuti bwe na Diddy

Umuraperi Jay Z wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko nta bushuti afitanye na Sean ‘Diddy’ Combs, nyuma y’aho avuzweho kwifatanya na Diddy gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko.

Jay Z and Diddy

Bikekwa ko iki cyaha cyakozwe mu 2000 ubwo Diddy na Jay Z bari mu birori byakurikiye itangwa ry’ibihembo bya ‘MTV Video Music Awards’.

Umunyamategeko wa Jay C, Alex Spiro, kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024, yatangarije kuri televiziyo NBC ko nubwo Isi isanzwe izi ko aba baraperi bombi bahoze ari inshuti z’akadasohoka atari ukuri.

Yagize ati “Jay Z na Diddy ntabwo ari inshuti, nta bushuti bwihariye cyangwa umubano udasanzwe bafitanye. Kuba baziranye, baraziranye, nta kindi. Bahuzwaga n’ibikorwa by’umuziki n’ishoramari ariko nyuma yaho nta bundi bushuti bigeze bagirana.”

Uyu munyamategeko yatangaje ko Jay Z atigeze yifatanya na Diddy gufata ku ngufu cyangwa gukora ikindi gikorwa kibi cyose, yongeraho ati “Kugeza n’ubu nta mubano bafitanye.”

Ibyatangajwe n’uyu munyamategeko ntabwo biri kuvugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga nk’uko TMZ yabitangaje, kuko ngo bisa n’aho Jay Z yihakanye Diddy mu bihe bikomeye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *