wex24news

abarenga 100 bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa RDC

Hari ubwoba bw’uko abantu benshi bapfuye nyuma y’aho ubwato bwari butwaye abagenzi barenga 100 burohamye mu ruzi rwa Fimi ruherereye mu ntara ya Mai Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu bwato bwarohamye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024 ubwo bwavaga muri Sheferi ya Inongo. Bivugwa ko iyi mpanuka yatewe n’uko bwari butwaye abantu n’imizigo birenze ubushobozi bwabwo.

Umuturage witwa Alex Mbumba yatangaje ko bigoye kumenya umubare udashidikanywaho w’abapfiriye muri iyi mpanuka, ati “Harimo abana ariko biragoye ubu kumenya umubare. Ubwato bwarimo abagenzi benshi.”

Komiseri ushinzwe inzuzi muri Sheferi ya Inongo, David Kalemba, yasobanuye ko hamaze kuboneka imirambo 25 y’abarohamye muri uyu mugezi.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press , Kalemba yagize ati “Bwari bupakiye kugeza ku gisenge. Hamaze kuboneka byibura imirambo 25.”

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashyizeho ingamba ku mutekano w’ingendo zo mu mazi, zirimo guhagarika abatwara abantu n’ibintu birenze ubushobozi bw’ubwato n’abadaha abagenzi amakote abarinda kurohama, ariko ntizubahirijwe.

Izi ngamba zashyizweho nyuma y’aho ubwato bwa MV Merda bwari butwaye abarenga 100 burohamye mu Kiyaga cya Kivu habura metero 700 kugira ngo bugere ku cyambu cya Kituku mu mujyi wa Goma.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *