wex24news

Umwuka utari mwiza muri Rayon Sports wongeye gututumba

Hari hashize igihe hatumvikana umwuka mubi mu Muryango wa Rayon Sports umaze iminsi ubonye ubuyobozi bushya. Amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Munyakazi Sadate arimo yishyuza Rayon Sports, ibyo we ahakana akavuga ko yasabye kuganira ku masezerano uyu muryango ufitanye na kampani ahagarariye hiyongereyeho n’umwenda afitiwe.

Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, Munyakazi yatangije ko ibyavugiwe ku mbuga nkoranyambaga ari ibinyoma ahubwo ko yasabye ibiganiro n’umuryango wa Rayon Sports.

Ubutumwa bwa Munyakazi yashyize ku rubuga rwa X, yerekana ko mu bihe bitandukanye yateye inkunga Umuryango wa Rayon Sports kandi ntiyakwishyuza kuko yari inkunga yabaga yateye ikipe.

Yagize ati: “Mu mwaka wa 2019 na 2020 nagurije Rayon Sports amafaranga anyuranye kugira ngo irangize inshingano zayo yiyongera kuri miliyoni zitishyuzwa zirenga 50 nayiteye inkunga.

Igihe Paul Muvunyi yari ayoboye Rayon Sports nayiteye inkunga irenga miliyoni 30 (Umusogongero ku mushinga, Kugura umukinnyi Jules Ulimwengu, Prime Kiyovu, Prime APR n’ibindi bikorwa byinshi kandi binyuranye).”

Munyakazi avuga ko ubwo Muvunyi yari ayoboye, hari amafaranga yagurije Rayon Sports nko guhemba umushahara kuva muri Mutarama 2019, n’indi mishahara ikishyurwa kandi ngo ibi nta kibazo byateye.

Ubwo Jean Fidèle yari ayoboye, Munyakazi yavuze ko Rayon Sports yayiteye inkunga z’arenga miliyoni 30 ntiyayishyuza kuko yari inkunga.

Akomeza agira ati: “Igihe narinyoboye Rayon Sports uretse amafaranga nayigurije nk’umwenda, nanayiteye inkunga y’amafaranga atishyuzwa arenga miliyoni 50 ayo ntawe nayishyuje kuko yari inkunga.”

Mu mwaka wa 2019, kampani zihagarariwe na Munyakazi zagiranye amasezerano na Rayon Sports yo kuyishakira abafatabyabikorwa no gucuruza ibintu byose biriho ibirango na Jersey za Rayon Sports.

Aya masezerano ngo yahawe abandi bantu kandi amasezerano ye agihari.

Imvaho Nshya yagerageje kuvugana n’Umuryango wa Rayon Sports ariko mu bayoboye uyu muryango ntawashoboye kwitaba.

Amakuru Imvaho Nshya yashoboye kubona, nuko Umuryango wa Rayon Sports wandikiye Munyakazi Sadate ku wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, uvuga ko nta biganiro uzagirana na we.

Iyi baruwa yasubiza iya Munyakazi yanditse tariki 11 Ukuboza 2024 asaba kuganira ku masezerano kampani ahagarariye afitanye n’Umuryango wa Rayon Sports ndetse n’umwenda w’asaga miliyoni 80 umubereyemo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *