Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 16 bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bw’inka mu bice bitandukanye harimo umwe wari umaze kubaga inka 100.
Mu kuberekana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024, Polisi y’u Rwanda yavuze ko abo bantu bafashwe biganjemo abaragiraga izo nka, abamotari bazikwirakwizaga n’umwana wari wahawe akazi ko kubacungira mu gihe babaga barimo kuzibagira mu ishyamba.
Ni ibyaha byakozwe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, bikorerwa mu Turere twa Gatsibo, Gicumbi, Nyarugenge na Gakenke, bakaba bazibagaga mu buryo bwo kuzishinyagurira nk’uko n’inzego z’umutekano zagiye zibigaragaza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yagaragaje ko abo bantu bakoze ibikorwa bigayitse kandi bibangamira gahunda zo guteza imbere Abanyarwanda.
Yagize ati: “Itungo iryo ari ryo ryose iyo urifite riguha ifumbire, amafaranga, rizamura imibereho y’umuntu. Umuntu uza akihisha inyuma akaritwara ntabwo tumufata nk’umuntu wibye ikaramu nta nubwo tumufata nk’umuntu wibye roteroviseri y’imodoka nubwo byose ari ibyaha.”
ACP Rutikanga yagaragaje umwe muri abo bafashwe yari amaze kubaga inka 100.
Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.