wex24news

Minisitiri w’Intebe ari gusabwa kwegura

Minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Trudeau ari ku gitutu gikomeye cy’abo mu ishyaka rye bari kumusaba kwegura, nyuma y’uko bamwe mu bagize guverinoma ayoboye banenze uburyo ari kugenzura ingengo y’imari y’igihugu.

Trudeau’s 21-Second Pause Becomes the Story in Canada - The New York Times

Abo mu ishyaka rye rya Liberal Party ni bo bafashe iya mbere mu kumushyiraho igitutu, uretse ko nta buryo buteganyijwe mu mategeko bahita bamukuraho.

Uburyo bushoboka ni uko uyu mugabo umaze imyaka hafi 10 ayobora Canada yakwegura, bitaba ibyo ishyaka rye rigaterwa icyizere n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, ibyahita bituma hategurwa andi matora.

Uyu mugabo anengwa uburyo ku ngoma ye ubuzima bwakomeje guhenda cyane muri Canada, ibiciro bikazamuka ku masoko, ibibazo by’umutekano muke bikiyongera ndetse ubuzima bukarushaho kugorana.

Ibibazo byarushijeho gukaza umurego ubwo Chrystia Freeland wahoze ari Minisitiri w’Imari yeguye, akavuga ko atemeranya n’uburyo Turdeau ari gukoresha mu kugenzura ubukungu bw’igihugu buri kujya mu makuba, cyane ko Donald Trump ashobora kongera 25% ku musoro w’ibicuruzwa bikomoka muri Canada byinjira muri Amerika.

Kugira ngo Turdeau arengere ishyaka rye, ashobora guhitamo kwegura mbere, bigatuma hatabaho amatora agamije kuritera icyizere. Aramutse yeguye mbere, ishyaka rye ryaba rifite andi mahirwe yo gutora uwamusimbura akayobora by’agateganyo kugeza igihe amatora azabera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *