wex24news

Amavubi yerekeje i Juba gukina na Sudani y’Epfo

Ikipe y’Igihugu ”Amavubi” y’abakina imbere mu Gihugu, yerekeje i Juba gukina na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, ni bwo abakinnyi ibi ikipe y’Igihugu bahagurutse i Kigali yerekeza i Juba mu rugendo runyura i Addis Ababa muri Ethiopia, bayobowe na Visi Perezida wa FERWAFA Ushizwe Tenikine, Mugisha Richard.

Umukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza, saa cyenda z’amanywa isaha ya Kigali, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali kuri Sitade Amahoro ku wa 28 Ukuboza 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Imikino ya CHAN 2024, izatangira tariki ya 1-28 Gashyantare 2025 muri Uganda, Tanzania na Kenya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *