Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, Marine Le Pen, yatangaje ko Perezida Emmanuel Macron azava ku butegetsi mbere y’uko manda ye irangira mu 2027 kuko ngo ari kugana ku ndunduro.
Le Pen usanzwe ayoboye abadepite bahagarariye ishyaka RN (Rassemblement National) mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatangaje ko Perezida Macron yatakaje ijambo yari afite mu gihugu no mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Yagize ati “Emmanuel Macron yararangiye, bisa n’aho yarangiye. Ndi kwitegura amatora azaba mbere y’igihe, nshingiye ku kuba ari mu manga kandi akaba asigaranye ububasha buke ahabwa n’Itegeko Nshinga.”
Ububasha bwa Perezida Macron bwagabanyutse ubwo ishyaka rye, Renaissance, ryatakazaga ubwiganze busesuye mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yabaye muri Kamena na Nyakanga 2024. Byatumye Gabriel Attal wari Minisitiri w’Intebe yegura, asimburwa na Michel Barnier.
Barnier na we aherutse kwegura tariki ya 13 Ukuboza 2024 nyuma yo gutakarizwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko. Perezida Macron yamusimbuje Francois Bayrou.
Mu gihe imikorere ya Guverinoma ikomeje guhungabana, Perezida Macron yatangaje ko adateze kuva ku butegetsi mbere ya 2027, ashimangira ko abaturage bamutoye bamufitiye icyizere.
Marine Le Pen yahagarariye ishyaka RN mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2012, 2017 na 2022 gusa inshuro zose yaratsinzwe. Abakurikiranira hafi politiki y’u Bufaransa bahamya ko azira politiki y’ubuhezanguni afite ku bimukira.