wex24news

Perezida wa Ukraine yatutse Putin

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatutse uw’u Burusiya, Vladimir Putin amwita ikigoryi, nyuma y’amagambo uyu uyoboye igihugu kinini ku Isi yavuze agakomeretsa ab’i Kyiv.

Ubwo ku wa 19 Ukuboza 2024 Perezida Putin yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ubwirinzi abo mu Burengerazuba bw’Isi bahaye Ukraine mu gusenya ibisasu biyirashweho, bufite ubushobozi bwo hasi ugereranyije n’igisasu cy’u Burusiya cyiswe Oreshnik, gishobora kugendera ku muvuduko ukubye uw’ijwi nshuro 10.

Mu gukomeza gukina ku mubyimba Ukraine, Putin yavuze ko niba hari abashidikanya, habaho igerageza, ni ukuvuga akarashisha Ukraine icyo gisasu harebwa ko ubwo bwirinzi bwagikumira.

Putin ati “Reka iryo gerageza rizabere kuri Kyiv, hanyuma bakusanye ubwirinzi bwabo maze tubagabeho igitero dukoresheje Oreshnik, turebe ikiza kuba. Twe turiteguye kuri iryo gerageza, yewe n’uyu munsi ntacyo bitwaye. Ese bo bariteguye?”

Perezida Putin yavuze ko iryo gerageza ryabera aho ari ho hose, avuga ko yahisemo Kyiv kuko ari ho hari ubwirinzi bukomeye, Ukraine yahawe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi

Ni amagambo yababaje, Zelensky maze na we atazuyaje yita uwo bahanganye mu ntambara “dumbass,” ijambo risobanura ikigoryi, cyangwa utangira ubwenge.

Ati “Abantu bari gupfa we [Perezida Putin] akumva ko bishimishije, igikoryi gusa.”

Ako kanya Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byahise bisubiza iyo mvugo ya Zelensky, maze Umuvugizi wabyo, Dmitry Peskov agira ati “Biragaragara ko amarangamutima yamurenze. Kwigenzura byamunaniye none yatangiye kumera nk’inka yica.”

Peskov kandi yanenze Zelensky ko aherutse gutuka na Minisitiri w’Intebe wa Hongrie wari wagaragaje ubushake bwo kunga ibyo bihugu biri mu ntambara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *