Urukiko rw’Ikirenga rwa Ghana rwemeje itegeko rihana abatinganyi babarizwa mu muryango wa LGBTQ, nyuma yo gutesha agaciro ubusabe bubiri bwo kurihindura.
Abadepite bari bamaze kemeza itegeko ryiswe “Itegeko ry’Uburenganzira bw’Imibonano n’Indangagaciro z’Imiryango” muri Gashyantare uyu mwaka.
Iri tegeko nubwo ryatewe utwatsi n’amahanga, ryabonye ubufasha bukomeye imbere mu gihugu cya Ghana, igihugu gifite abaturage benshi b’abakirisitu bafite imyemerere y’ubupfura no gukomera ku ndangagaciro za gikirisitu.
Iri tegeko rishya ryateje impaka ndetse rivugwa cyane ku rwego mpuzamahanga kubera uburyo ribangamira uburenganzira bwa LGBTQ, riteganya ibihano bikomeye birimo igifungo kigera ku myaka itatu ku bantu bagaragayeho gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abo bahuje igitsina, ndetse n’imyaka itanu ku bantu bashyigikira cyangwa bamenyekanisha ibikorwa bya LGBTQ.
N’ubwo aya mategeko yakajijwe, umubano w’ababana bahuje igitsina wari usanzwe ubujijwe n’amategeko asigaye kuva ku gihe cy’ubukoloni.
Gusa, kugeza ubu nta muntu urakurikiranwaho ibyo byaha muri Ghana, nubwo ivangura rikorerwa abaryamana bahuje igitsina risanzwe rifite imizi.
Iri tegeko rizemezwa burundu nyuma yo gushyirwaho umukono na Perezida ucyuye igihe Nana Akufo-Addo cyangwa uzamusimbura, John Mahama.
Akufo-Addo wasoje manda ye ya kabiri ku wa 7 Mutarama, yari yaratangaje ko azabanza gutegereza icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kuri iri tegeko.
Mahama watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo mu Kuboza, yari yaragaragaje ku mugaragaro gushyigikira iri tegeko mu gihe cy’amatora.
Itegeko rishya ryamaganywe cyane ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane n’Umuryango w’Abibumbye n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu. Umuyobozi w’uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye, Volker Turk, yavuze ko: “Ibikorwa byemeranyijwe by’abantu bakuru ntibikwiye kugirwa ibyaha.”
Amakuru agaragaza ko ibihugu bigera kuri 60 ku isi, harimo kimwe cya kabiri muri Afurika, bifite amategeko abuza imibanire y’abahuza igitsina.
Gusa, Ghana yakomeje gukurura impaka kubera uburyo iri tegeko rishya ryagura imipaka yo kubuza no guhana ibikorwa bya LGBTQ.