Icyamamare muri Sinema mpuzamahanga, Denzel Washington, yatangiye urugendo rushya rwo gukizwa ndetse abihamya ku mugaragaro abatizwa mu mazi menshi, ahamya ko yakijijwe nk’uko yahereye kera abyifuza.
Ku wa 21 Ukuboza 2024 nibwo umukinnyi wa filime wubatse izina ku Isi, Denzel Washington, yabatirijwe mu idini rya ‘The Kelly Temple Church of God in Christ’ riherereye mu gace ka Harlem mu Mujyi wa New York.
Uyu mugabo mbere y’uko abatirizwa mu mazi menshi yatanze ubuhamya bw’urugendo rwe mu gakiza, ashimangira ko kubatizwa yahoze abyifuza akiri muto bitewe n’uko nyina umubyara yakundaga kubimusaba.
Yagize ati “Mama wanjye yakunze kubinsaba kera nkiri muto kandi nanjye narabyifuzaga. Yakundaga kumbwira ko nzaba umukozi w’Imana nkazajya nigisha abantu. N’ubwo nari ntabatizwa ariko nakundaga Imana kandi sinigeze ntinya kubivuga”.
Denzel Washington kandi yongeyeho ko kubatizwa abikoze habura iminsi micye ngo yuzuze imyaka 70.
Ati “Mu cyumweru kimwe ndaba nuzuza imyaka 70. Byatwaye igihe kinini kubigeraho ariko ndi hano. Niba Imana yankorera ibi, nta na kimwe itakorera mwebwe’’.
Umugore we witwa Pauletta Washington wari wamuherekeje nawe yavuze ijambo, ashimira intambwe umugabo we ateye yo kwakira agakiza ku mugaragaro, ndetse avuga ko atewe ishema nawe.
Ati“Imyaka 46 irashize ndacyari iruhande rwe nk’uko Imana yabishakaga. Ntewe ishema nawe, ni wowe mukuru w’umuryango none utanze urugero rwiza ku bana bacu bazamenya itandukaniro kuko tuberetse itandukaniro’’.
Kubatizwa kwa Denzel Washington kwatunguye abatari bake basanzwe bamuzi, by’umwihariko ni bintu bidakunze kubaho i Hollywood.
Asanzwe ari mu birabura bake ku Isi begukanye ibihembo bikomeye muri Sinema, ndetse akaba ari no mu bahembwa agatubutse. Yakunzwe muri filime nyinshi nka ‘Training Day’, ‘2 Guns’, ‘American Gangster’, hamwe na ‘Gladiator II’ iherutse gusohoka.