Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Muhire Kevin yijeje Abanyarwanda kuzatsindira ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo i Kigali mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Ejo ni mugoroba ni bwo Amavubi yagarutse mu Rwanda nyuma y’uko avuye gutsindwa na Sudani y’Epfo ibitego 3-2 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024 izabera muri Uganda Tanzania na Kenya.
Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Muhire Kevin ya uze ko ikipe itigeze ibarusha ahubwo ari amakosa bakoze yabakozeho ndetse yizeza Abanyarwanda kuzayitsindira i Kigali.
Yagize ati “Mbere na mbere ndashima Imana kuba tubashije gutaha Amahoro,nubwo twari twagiye i Juba ariko ntabwo twabonye ibyo twifuzaga kuko twateguye umukino tugeze mu kibuga biranga.
Navuga ko nubwo tutabonye amanota twifuzaga ngo dutsinde ikipe ntabwo yaturushije amakosa twakoze niyo yadukozeho. Ikipe ntabwo ikomeye ndizeza Abanyarwanda ko i Kigali tuzayitsinda”.
Yavuze ko kuba bageze ku kibuga cy’indege bakakirwa n’abafana ari iby’agaciro. Ati: “Mu byukuri ni iby’agaciro kubera ko umufana cyangwa umukunzi w’Igihugu agomba kubana n’ikipe mu bihe byiza n’ibibi kuko mu mupira w’amaguru habamo ibintu 3, kunganya, gutsinda no gutsindwa.
Rero kuba twaratsinzwe navuga ko atari ibintu byiza kuri twebwe ariko turabizeza ko umukino wo mu mpera z’icyumweru tuzabaha ibyishimo”.
Kapiteni w’Amavubi ya CHAN yavuze ko mu mukino wo kwishyura bazirinda kongera gukora amakosa ameze nkaho bakoze
Ati: “Icyo navuga ni ukwirinda kongera gukora amakosa kubera ko iyo ukoze ikosa mu marushanwa nkaya ikipe iragukosora rero tugiye gukora imyitozo mu minsi micye isigaye kugira dukosore amakosa twitware neza imbere y’izamu ku buryo natwe amahirwe tuzabona tuzayabyaza umusaruro kuko twabonye amahirwe menshi ntitwayabyaza umusaruro.
Nk’abakinnyi bakuru tugiye kwicara tuganire dukore imyitozo ku buryo ku mukino utaha tuzakosora ibyo tutakoze neza”.
Kevin yavuze ko baramutse batagiye muri CHAN hari icyo baba batakaje kuribo nk’abakinnyi ndetse n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Kirahari kuko gituma abakinnyi basohoka, bagaragara bakina mu gihugu mo imbere navuga ko kubwanjye cyaba ari igihembo kuri twebwe ndetse n’igihugu muri rusange”.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izakira iya Sudani y’Epfo mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru muri Stade Amahoro.