Sara Netanyahu, umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangiye gukorwaho iperereza aho akekwaho ibikorwa byo kwivanga mu mikorere y’ubucamanza, cyane ko inkiko zo muri icyo gihugu ziri gukurikirana ikirego cy’umugabo we, ushinjwa ibyaha bifitanye isano na ruswa.
Amakuru avuga ko Sara yashatse gukoresha ububasha bwe mu gutera ubwoba abatangabuhamya muri uru rubanza, aho yoherereje ubutumwa umwe mu bakozi be, amusaba gutegura imyigaragambyo yamagana abarwanya ubutegetsi bw’umugabo.
Uyu mugore kandi ngo yanatanze ubutumwa butera ubwoba umwe mu batangabuhamya, ikintu cyatumye ubushinjacyaha buhaguruka bugatangira kumukoraho iperereza nk’uko Umushinjacyaha Mukuru, Gali Baharav-Miara, yabigarutseho.
Mu 2019, Sara nabwo yari yajyanywe mu nkiko azira gukoresha umutungo wa leta mu bikorwa byo gutegura amafunguro ariko byihariye, bidafite aho bihuriye na gahunda za Leta. Icyo gihe yemeye kwishyura amafaranga yakoreshejwe muri ibyo bikorwa ndetse yongeraho n’amafaranga y’ibihano.