Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko ibitero Israel yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Sanaa cyo muri Yemen, byamusanze kuri icyo kibuga icyakora ntiyagira icyo aba.
Yavuze ko we n’itsinda bari kumwe bari muri metero nkeya uvuye aho ibisasu nyir’izina byaguye. Icyo gihe biteguraga kujya mu ndege yagombaga kubakura muri Yemen.
Ni ibitero Igisirikare cya Israel cyagabye ku wa 26 Ukuboza 2024, aho cyavuze ko cyashakaga kwangiriza ibikorwaremezo by’inyeshyamba z’Aba-Houthi biherereye kuri icyo kibuga cy’indege n’ibigo by’ingufu biri mu bice bitandukanye bya Yemen.
Impamvu ni uko ibyo bikorwaremezo ari byo Ab-Houthi bakoresha mu gutunda intwaro bakura muri Iran bakazifashisha mu kugaba ibitero kuri Israel.
Dr. Tedros n’itsinda yari ayoboye bari basuye Yemen, aho bagiye kuganira ku buryo abakozi ba Loni bafashwe n’abo bikekwa ko ari Aba-Houthi barekurwa.
Uretse gufunguza abo bakozi 17 ba Loni bikekwa ko baba barafashwe n’inyeshyamba z’Aba-Houthi zihanganye na Israel, iryo tsinda ryari rigiye no gukora isuzuma ry’uko abaturage bamerewe muri icyo gihugu.
Icyakora Dr. Tedros yavuze ko we n’itsinda rye bari kumwe bagize amahirwe akomeye ntibagira ibibazo nubwo byakereje urugendo rwabo kuko ikibuga cy’indege cyangiritse.
Ubwo yagarukaga ku byabaye Dr. Tedros yagize ati “Umwe mu itsinda ryacu riyobora indege yakomeretse. Byibuze abantu babiri bari kuri icyo kibuga bishwe. Umunara wifashishwa mu kugenzura indege n’ahantu abagiye kujya mu ndego baba bari hangiritse. Twe twari muri metero nke uvuye aho ibyo byaberaga. Umuhanda w’indege wangiritse.”
Uyu muyobozi yavuze ko kugira ngo bave muri icyo gihugu basabwa kubanza gutegereza kugira ngo iyo mihanda indege ikoresha igiye kuguruka ibanze isanwe, icyakora akavuga ko abakozi ba Loni bose bari kumwe bameze neza.
Uretse ku kibuga cy’ingege cya Sanaa, IDF yagabye ibitero no ku cyambu cy’Inyanja Itukura cya Ras Isaa giherereye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Sanaa.
Aba-Houthi bavuze ko n’iyo byagenda gute, batazigera bagabanya ibitero bagaba kuri Israel, kugeza iki gihugu na cyo kiretse ibikorwa by’intambara muri Gaza. Kuri Noheli izi nyeshyamba zagabye ibitero bya drones kuri Israel.