wex24news

Abaturage ba Kenya bongeye kwigaragambya

Kuri uyu wa mbere ku italiki 30 Ukuboza, abaturage bo muri Kenya bongeye kwigaragambya bashinja Polisi y’ icyo gihugu n’ inzego z’ ubutasi gufata abantu mu buryo butemewe n’amategko.

Amashusho yagaragajwe na Televiziyo yitwa NTV agaragaza abigaragambya bagenda mu mihanda ya Nairobi abandi bo bicaye baririmba indirimbo zamagana Leta, bamwe bafite ibyapa byamagana gufatwa mu buryo budakurikije amategeko.

Umwe mu bari muri iyo myigaragambyo ni umusenateri muri Kenya witwa Okiya Omtatah utavuga rumwe n’ubutegetsi aho amakuru avuga ko uwo yaje no gutabwa muri yombi na Polisi we n’abandi bantu 10.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya ivuga ko hari Abanyakenya babarirwa muri mirongo bafashwe mu buryo budakurikije amategako mu mezi make ashize baburirwa irengero, bamwe bazira kutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Polisi ya Kenya ntiyasubije itangazamakuru ryayisabaga kugira icyo ivuga ku byo ishinjwa n’abaturage.

Iyi myigaragambyo muri Kenya yongeye kubura nyuma y’amezi make hahosheje indi yaranzwe n’urugomo rukomeye yatangiye muri Kamena uyu mwaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *