Umugaba Mukuru wāIngabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko yiteguye āgufataā umuririmbyikazi Ayra Starr nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kubona umugore wese yifuza.
Mu butumwa uyu musirikare yanditse ku rubuga rwe rwa X nyuma akaza kubusiba, yagize ati: āSogokuru Amos watabarutse yampaye uruhushya rwo kubona umugore wese nshaka ku Isi! Nzafata iriya nkumiā¦Ayra Starr.ā
Ayra wararikiwe na Jenerali, ni umwe mu baririmbyikazi bagezweho muri Afurika no ku Isi muri rusange ukomoka mu gihugu cya Nigeria.
Iyi nkumi yāuburanga ikunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Rush, Commas, Bloody Sammaritan, Sability nāizindi nyinshi.
Usibye Ayra Starr, General Muhoozi Kainerugaba incuro nyinshi yakunze kugaragaza ko akururwa cyane nāuburanga bwāumuririmbyikazi Beyonce, ndetse ko na we yiteguye kuba yakora icyo byasaba byose akamubona.