Umuhanzikazi Alyn Sano, yatangiye imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo zizaba zigize album ye ya kabiri nyuma y’iyo yaherukaga gushyira hanze yise “Rumuri”.
Alyn Sano yavuze ko ari mu mushinga wa album ye ya kabiri ndetse bishobotse umwaka wa 2025 ukazarangira yaramaze nayo kuyimurikira abakunzi be.
Ati “Ndi mu mushinga wa album yanjye ya kabiri. Nishimiye kuba 2024 irangiye mfite album yanjye ya mbere yakunzwe na benshi. Ariko nshaka ko umwaka utaha nawo uzarangira, iya kabiri igeze kure cyangwa igiye hanze.”
Uyu mukobwa yavuze ko amaze iminsi akorana n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika, bamwe muri bo bakaba baranamaze kuririmba mu ndirimbo zimwe bahuriyemo.
Yavuze ko abahanzi yakwemeza ko bazagaragara kuri iyi album atarabonera izina bo hanze y’u Rwanda ari abo muri Kenya gusa hari n’abandi abantu bazagenda bamenya nibamara kwemeranya neza imishinga bafitanye y’indirimbo.
Yakomeje avuga ko kandi itandukaniro ry’iyi album ye n’iya mbere ari uko azakorana n’aba-Producers bakomeye muri Afurika no hanze yayo.
Iyi album igizwe n’indirimbo 13 harimo izikubiyeho umuziki wumvikanamo ibicurangisho nyarwanda, Abasaamyi bo ku Nkombo n’ibindi bitandukanye.
Kuri iyi album ye nshya Alyn Sano ateganya ko mu ndirimbo ze zimaze kujya hanze zizaba ziriho, harimo Tamu Sana aheruka no gukora mu buryo bwa ‘Acoustic’ akanifashishamo Davis D mu mashusho yayo.