wex24news

Mutesi Scovia agiye gushinga Televiziyo

Umunyamakuru Mutesi Scovia washinze ikinyamakuru ‘Mama Urwagasabo’ ndetse n’umuyoboro wa Youtube, yatangaje ko bitarenze muri Mutarama 2025 azaba yamuritse ku mugaragaro Televiziyo ye bwite yashinze.

Mutesi Scovia yakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo BTN TV, mbere y’uko afata icyemezo cyo gutangira kwikorera abinyujije mu gitangazamakuru yashinze yise ‘Mama Urwagasabo’.

Yagaragaje imbaraga zidasanzwe, akora ibiganiro byatumye izina rye rihangwa amaso. Ku ruhande rw’ibyo abivanga no kwinjira muri ‘Business’ ashinga inzu y’imideli.

Uyu mugore ntiyasibye kandi no gutera inkunga ibitaramo by’abahanzi, ku buryo ubu ari umwe mu bateye inkunga igitaramo cya The Ben kizaba tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, Mutesi Scovia yavuze ko nyuma y’igihe kinini ibiganiro bye n’abandi banyamakuru bakorana, bitambuka ku muyoboro wa Youtube agiye no gutangiza Televiziyo.

Ati “Reka mbonereho no kubaha andi makuru, mu kwezi kwa Mbere k’umwaka wa 2025 ntagihindutse ‘Mama Urwagasabo’ mwarebaga ‘Online’ murayireba no muri ‘Saloon’ nka Televiziyo isanzwe.”

Mutesi Scovia atangaje ibi mu gihe aherutse gutorerwa kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC). Ndetse, yabwiye abanyamakuru ko igihe kigeze kugirango buri wese ukora uyu mwuga, abe afite n’ibyangombwa bimuranga.

Ati “Reka mbonereho no kubaha andi makuru, mu kwezi kwa Mbere k’umwaka wa 2025 ntagihindutse ‘Mama Urwagasabo’ mwarebaga ‘Online’ murayireba no muri ‘Saloon’ nka Televiziyo isanzwe.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *