wex24news

Burna Boy yasobanuye icyamuteye gukubita umufana

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeriya Burna Boy yasobanuye icyamuteye imyitwarire yo gukubita no kwirukana umufana wamusanze ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cyo gusoza umwaka cyitwa Greater Lagos.

Ni igitaramo Lagos Countdown concert cyabaye mu ijoro ry’itariki 31 Ukuboza 2024, mu rwego rwo gufasha abatuye uwo mujyi kwinjira mu 2025 bizihiwe.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Burna Boy yafashe umwanya asobanura icyamuteye gukubita no kwirukana umufana wari umusanze ku rubyiniro.

Yanditse ati: “Byari igitaramo kitari cyanyishyuye, nagombaga kuririmba nibura iminota 10, ndirimba hafi isaha yose. Abantu bose bazi amategeko yanjye ku bijyanye n’uko badakwiye kunsanga ku rubyiniro mu gihe ndimo kuririmba.”

Yongeraho ati: “Ngira uburwayi bwa PTSD, ntabwo ari byiza ko usimbukira ku rubyiniro mu gihe ndimo kuririmba kuko ntabwo njya nshobora kubyihanganira, nagize ibihe byankomereye muri ririya joro, sinabikoranye urwango nabitewe n’uburwayi mfite, mbifurije umwaka w’ibyishimo wa 2025, ndabakunda mwese.”

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho nyuma y’uko ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo gisoza umwaka cyabereye i Lagos yashushubikanye umufana wari usimbukiye ku rubyiniro agiye kumuhobera aho kumwishimira Burna Boy akamusunika nabi akamwirukana ibyasaga nk’aho yari agiye kumukubita.

Nyuma yo kwirukana uyu mufana ku rubyiniro Burna Boy nawe yahise ava ku rubyiniro ubona afite umujinya udasanzwe.

Umuntu ufite uburwayi bwa Post- traumatic disorder (PTSD) arangwa no kunanirwa kwitwara neza mu bihe by’igitutu cyangwa mu gihe ahuye n’ibyo atishimiye, hamwe n’igihe ahuye n’ibimuteye guhangayika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *