Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria, Tiwa Savage, yagaragaje ko ashobora kureka umuziki.
Tiwa Savage yagaragaje ibi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, mu butumwa bumara umunsi umwe buzwi nka ‘Instagram Story’.
Uyu mugore yavuze ko album ari gukoraho ishobora kuba ariyo ye ya nyuma, ndetse yemeza ko uyu mwanzuro yawufashe kuko yumva ibyo yakoze bihagije kandi yatanze ibyo yari afite byose.
Yanditse ati “Iyi ishobora kuba album yanjye ya nyuma. Ndananiwe.”