wex24news

Ishimwe Lars wakinaranga Golden Bear yerekeje muri Tigers BBC

Tigers BBC ikomeje kugaragaza impinduka, yasinyishije Ishimwe Lars wakinaga muri Golden Bear Basketball Club yo muri Kaminuza ya Alberta muri Canada.

Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda ndetse ari gukorana n’abandi imyitozo. Mu ijambo rye akigera muri iyi kipe, yavuze ko we na bagenzi be biteguye gukora ibikomeye muri uyu mwaka.

Ati “Uyu mwaka dushobora gufatwa nk’ikipe nto ariko tunyotewe n’intsinzi cyane. Tuzagaragaza ko dukomeye kuko dufite abakinnyi beza n’umutoza wa mbere muri shampiyona.”

Ishimwe ukina nka ‘shooting guard’ yiyongereye ku bandi nka Ntwari Marius na Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka. Aba bose kandi biyongera ku mutoza Henry Mwinuka iyi kipe yakuye muri Patriots BBC.

Tigers BBC izatangira shampiyona yakira Espoir BBC tariki ya 24 Mutarama 2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *