wex24news

Ukraine yatangaje ko yiteguye gusubiza abasirikare ba Koreya ya Ruguru yafashe

Urwego rushinzwe umutekano muri Ukraine rwatangaje ku wa Gatandatu ko bafashe abasirikare babiri ba Koreya ya Ruguru bafatiwe mu Karere ka Kursk mu Burusiya kandi barimo kubazwa i Kyiv.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko yiteguye gusubiza aba basirikare babiri ba Koreya ya Ruguru bafashwe i Pyongyang nabo bagahabwa imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine zifungiwe mu Burusiya nk’uko tubikesha Euronews.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Urwego rushinzwe Umutekano muri Ukraine (SSU) rutangaje ku wa Gatandatu ko rwafashe abasirikare babiri baturutse muri Koreya ya Ruguru boherejwe mu Karere ka Kursk mu Burusiya.

Zelesnkyy yagize ati: “Niba Kim Jong Un ndetse yibuka abo baturage be kandi akaba ashoboye gutegura uburyo bwo kubagurana n’abarwanyi bacu bafungiwe mu Burusiya, twiteguye kohereza abo basirikare. Nta gushidikanya ko hazaba izindi mbohe z’intambara z’Abanya-Koreya ya Ruguru.”

Zelenskyy yavuze ko aba basirikare bombi bakomeje kubazwa na SSU babifashijwemo n’abasemuzi b’Abanyakoreya kandi umwe muri abo bagabo ngo yavuze ko ashaka gusubira muri Koreya ya Ruguru mu gihe undi yerekanye ko yifuza kuguma muri Ukraine.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *