wex24news

abajyanama ba perezida w’ u burundi bafunzwe

Abantu batatu bahoze ari abajyanama ba Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, barafunzwe nyuma y’aho tariki 9 Mutarama 2025 begujwe, bazira guhemukira Umukuru w’Igihugu.

Image

Ni amakuru yemejwe n’itangazamakuru ryo mu Burundi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Mutarama 2025, ryasobanuye ko ubu bafungiwe muri gereza nkuru ya Mpimba iherereye i Bujumbura.

Aba ni Baribonekeza Jean Baptiste wahoze ari umujyanama wa Perezida Ndayishimiye mu byerekeye ubutabera n’ubutegetsi, Sibomana Cyrille wari ushinzwe gutegura amategeko na Harerimana Arcade.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabisobanuye, aba bajyanama birukanywe bazira gufungura “abanyabyaha” batari ku rutonde rw’abagororwa barenga 5000 bahawe imbabazi na Perezida Ndayishimiye.

Kwirukanwa kwabo kwakurikiye impuruza y’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikorera mu Burundi, yagaragazaga ko mu gikorwa cyo gufungura abahawe imbabazi habayemo amanyanga.

Baribonekeza yari yaragiye kuri iyi nshingano mu Ukwakira 2023, asimbuye Tabu Révocat, na we wegujwe azira kugira Perezida Ndayishimiye “inama mbi” yo kuvira mu ndege muri Tanzania, ubwo yari avuye mu ruzinduko muri Cuba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *