wex24news

Urubanza ruregwamo abagabo bakekwa kwica umwana rwasubitswe

Urubanza ruregwamo abagabo batanu, bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana Kalinda Loîc Ntwari William, rwagombaga gusomwa ariko birasubikwa ku mpamvu yaturutse ku Mucamanza.

Nyakwigendera wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yasanzwe iwabo amanitse mu mugozi yapfuye muri Kanama 2023, hahita hatangira iperereza, ryaje gufata abagabo batanu.

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu, aho bwasobanuye imikorere y’iki cyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umugambi wo kwica nyakwigendera wacuriwe mu rugo rwa Ngarambe Charles uzwi nka Rasita, wari uyobowe na Ngamije Joseph washatse kubabaza Captain (Rtd) Aimable Twiringiyumukiza ngo basanzwe bafitanye amakimbirane.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kuzahamya icyaha aba bantu uko ari batanu, bwavuze ko hari Umutangabuhamya wiyumviye aba bagabo bacura umugambi wo kwivugana nyakwigendera.

Uwo mutangabuhamya kandi yavuze ko Ngiruwonsanga Jean Baptiste uzwi nka Rukara yatanze igitekerezo ko uriya mwana bamwicisha ishashi ngo kuko ari yo yica vuba, ari na ko byagenze, bakaza kumumanika mu mugozi bashaka kujijisha ko yiyahuye.

Abaregwa baburanye bahakana ibyaha, aho uwitwa Ngamije yavuze ko nta makimbirane afitanye n’umubyeyi wa nyakwigendera, ku buryo yari kugambirira kugirira nabi umwana we.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *