wex24news

abagabo 44 bacyekwaho gusambanya  umwana batawe muri yombi

Polisi y’u Buhinde mu Ntara ya Kerala yataye muri yombi abagabo 44 muri 62 bakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa mu gihe cy’imyaka itanu, ubwo yari atarageza imyaka y’ubukure.

Mu rubanza rwashenguye abantu benshi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025, umuyobozi wa Polisi muri Kerala mu majyepfo y’u Buhinde yatangaje ko uwo mukobwa batangiye kumusambanya afite imyaka 13 gusa.

Uwo mukobwa wafashwe ku ngufu ariko utatangajwe umwirondoro nawe yemeje ko yasambanyijwe n’abagabo 62 mu gihe kingana n’imyaka itanu nubwo polisi kugeza ubu imaze kumenya umwirondoro w’abagera kuri 58.

Mu bamenyekanya bane muri bo na bo baracyari abana batarageza imyaka y’ubukure.

Umuyobozi wungirije wa Polisi mu gace ka Pathanamthitta, PS Nandakumar yatangarije ikinyamakuru Reuters ko abo bandi basigaye batarafatwa na bo vuba bazashyikirizwa ubutabera.

Iki kibazo cyamenyekanye nyuma y’uko uwo mukobwa abivugiye mu biganiro yarimo birebana n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nubwo yavuze ko yasambanyijwe n’abagabo mu myaka itanu.

Nandakumar, uyoboye iperereza, yavuze ko amakuru y’ukuntu ibyaha byakozwe akiri mu nzego z’iperereza.

Umuryango umukobwa akomokamo watangaje ko yatangiye guhohoterwa ku myaka 13, ko ari bwo umuturanyi yamufashe ku ngufu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *