Umukinnyi wa filime Bahavu Jannet yatangaje yikuye mu bihembo “Inganji Wards” kubera ko atigeze amenyeshwa n’ababiteguye ibijyanye no kubu ari umwe mu bahatanye.
Bahavu agaragara ku rutonde rw;abakinnyi ba filime bahataniye igihembo cy’umukinnyi wa filime w’umwaka w’umugore (Best Actress of the Year).
Ibi bihembo bihataniyemo abakinnyi 180, ndetse bamaze igihe batangiye guhatana mu matora kuri internet, kugira ngo amajwi azifashishwe mu guhitamo no kugena umukinnyi wa hize abandi.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, Bahavu yamenyesheje adahatanye mu bihembo “Inganji Awards”mu byiciro byose”.
Muri iri tangazo umujyanama we Ndayirukiye Fleury yagize ati”Ntitwigeze tuganirizwa n’abategura ibi bihembo, bityo nta makuru ahagije dufite kuri iri rushanwa, bijyanye n’ibyo bagenderaho mu gutanga ibihembo, ndetse se n’ibindi bisabwa”.
Bahavu Jeannette wabyikuyemo ni umwe mu bakinnyi ba sinema bafite izina rikomeye mu Rwanda, akaba yaramamaye muri filime nka ‘Citymaid’, ‘Impanga’ ye bwite ndetse n’izindi nyinshi.