Umuryango Clinton Foundation uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watabarije imfungwa Perezida Félix Tshisekedi aherutse kubabarira kuko ngo ziri gusabwa ruswa kugira ngo zifungurwe.
Tariki ya 31 Ukuboza 2024, kuri televiziyo y’igihugu hasohotse iteka rya Perezida Tshisekedi ribabarira abakatiwe igifungo cy’imyaka itanu kumanura, rigabanya imyaka ku bakatiwe irenga itanu n’irisimbuza igifungo cya burundu igihano cy’urupfu.
Ntabwo ariko iri teka rireba abatorotse ubutabera, abahamijwe ibyaha byo guhungabanya amahoro n’umutekano, abahamijwe iby’ihohotera rishingiye ku gitsina, abakoze ibyaha bihungabanya ubukungu n’abahamijwe ubwicanyi, ubujura bwitwaje intwaro no gutera inkunga iterabwoba.
Perezida w’uyu muryango, Emmanuel Adu Cole, yatangaje ko muri gereza zose, cyane cyane mu ya Makala ari ho abahawe imbabazi bari kwakirwa ruswa, kandi ngo ni ingeso imaze igihe kirekire.
Yagize ati “Kwishyuza abahawe imbabazi na Perezida amafaranga ntabwo bitangiye none, aya makuru tuyamaranye igihe. Abayobozi b’inyubako n’abandi ni bo bishyuza, ntabwo tuzi aho aya mafaranga ajya. Abahawe imbabazi bagomba gufungurwa bidasabye kwishyura.”
Yagaragaje ko hari gukorwa andi manyanga yo guhindura ibyaha bikomeye imfungwa zakatiwe kugira ngo bijye mu cyiciro cy’ibyababariwe na Perezida Tshisekedi.
Ati “Ntabwo biri kuba hano muri gereza ya Makala gusa, biri gukorwa hose mu gihugu kandi bigomba guhagarara bwangu. Amakuru twahawe ahamya ko abababariwe atari benshi, ni yo mpamvu batangiye koroshya ibyaha bimwe kugira ngo abantu bafungurwe.”
Imbabazi za Perezida wa RDC zitangwa buri uko umwaka urangiye nk’uko biteganywa n’itegeko. Gutinda kurekura abababariwe no kutarekura bamwe ni byo bikunze kugaragara.