wex24news

Rufonsina  yikuye mu bihembo byi Inganji Awards

Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina mu mafilimi anyuranye, yatangaje ko yivanye mu bihembo byi”Inganji Awards”, ibi abitangaje nyuma yaho undi mukunnyi wa filime Bahavu Jeannette yikuye muri ibihembo  .

Mu ibaruwa yanditswe n’uyu mukinnyi wa Filimi, ifite impamvu igira iti “Kwivana mu irushanwa” yandikiye abateguye ibi bihembo bya Inganji Awards, yagize ati “Mbandikiye mbasaba kunkura mu byiciro byose by’abahatanira ibihembo mu gikorwa mwateguye, nisanzemo ndi mu batoranyijwe.”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri mujya gutegura iki gikorwa ntabwo mwigeze munyegera cyangwa ngo mwegere itsinda rishinzwe kureberera inyungu zanjye ku byerekeranye n’aya marushanwa, ibi nabifashe nk’ubunyamwuga bucye cyangwa gushaka gukoresha izina ryanjye mu nyungu zanyu bwite.”

Asoza agira ati “Ku bw’iyo mpamvu nkaba mbasaba gukura izina ryanjye mu byiciro byose by’abahatanira ibihembo mu irushanwa mwateguye ‘Inganji Awards 2024’.”

Ibi bihembo bitegurwa na Rwanda Performing Arts, bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, mu gihe ibihembo bitangwa muri sinema Nyarwanda byakunze kuvugwamo ibibazo, byumwihariko Bahavu Jeannette wanikuye muri ibi akaba yarigeze gutsinda igihembo cy’imodoka mu bihembo ‘Rwanda International Movie Awards’ (RIMA), yakibonye ku bwa burembe habanje kwitabazwa inzego za Leta.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *